Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’inshuti ye

Umugabo w’imyaka 34 uzwi ku izina rya Wisdom Emmanuel yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Yaba akurikiranyweho gushimuta no gusambanya umwana w’umukobwa w’inshuti ye mu biro bye.

Umushinjacyaha wa polisi, Thomas Nurudeen, yabwiye urukiko ko uyu mugabo w’imyaka 34 yabikoze mu biro bye ku ya 30 Mata 2023, ahagana mu ma saa Ine za mu gitondo, umuhanda wa Kusa, No 46 Bariga, muri Leta ya Lagos mu gihugu cya Nigeria. Nk’uko Nurudeen abitangaza ngo uregwa yaramushutse areshyashya umukobwa mu biro bye kandi aramusambanya.

Ku bwe, ngo uregwa yagiye ku babyeyi b’uyu mwana w’umukobwa maze asaba uruhushya rwo kumujyana aho uyu mukobwa yakoreraga, ariko yaje guhindura inzira amujyana ku biro bye hafi ya Fadeyi; aho bivugwa ko ariho yamuhatiye kumwambura imyenda akamusambanya ku gahato.

Umwana w’umukobwa uyu mugabo ashinjwa gufata ku ngufu afite imyaka 13 y’amavuko.

Nurudeen yavuze ko icyaha cyakozwe gihanishwa mu ngingo ya 141 na 137 z’amategeko ahana ya Leta ya Lagos 2015.

Umushinjacyaha wa polisi Nurudeen avuga ko yakatiwe iminsi 30 y’igifungo isubitse mugihe hagitegerejwe umwanzuro w’ubushinjacyaha kuri dosiye y’uregwa.

Umucamanza Nwaka ntiyakiriye ikirego cy’uregwa ariko ategeka ko rugomba gusubirwamo yemeza ko urubanza rwimuriwe ku ya 19 Kamena 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *