Cristiano Ronaldo yashimangiye ko shampiyona arimo iruta iya Messi yerekejemo

Cristiano Ronaldo yatangaje ko ‘Saudi Pro League’ iruta MLS nyuma yuko Lionel Messi agaragajwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Inter Miami yo muri Amerika.

Ku cyumweru, uyu munya Argentine yerekanwe mu muhango wo kwerekanwa nk’umukinnyi mushya, nyuma yuko byatangajwe mu mpeshyi ko azinjira mu ikipe ibarizwa i Floride mu masezerano angana na miliyoni 45 z’ama pound buri mwaka.

Messi yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Inter Miami

Cristiano basanzwe bahanganye yerekeje muri Arabiya Sawudite, yinjira muri Al-Nassr nyuma yo kuva muri Manchester United muri shampiyona y’umwaka ushize mu masezerano angana na miliyoni 175 z’amapound ku mwaka.

Abandi bakinnyi benshi kuri ubu bari mubakurikiye iki gihangange mu gihugu kibarizwa mu burasirazuba bwo hagati, barimo amazina akomeye nka Karim Benzema, N’Golo Kante, Ruben Neves, Kalidou Koulibaly, Roberto Firmino n’abandi benshi.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal aherutse kwemeza ko azaguma muri Arabiya Sawudite muri shampiyona y’umwaka utaha, ahakana ibihuha byo guteganya gusubira i Burayi.

Cristiano Ronaldo yemeza ko Shampiyona arimo iruta iyo Messi yerekejemo

Nyuma y’umukino wa gicuti ibanziriza shampiyona batsinzwemo na Celta Vigo ibitego 5-0 wabaye kuri uyu wa mbere, Ronaldo yakomoje kuhazaza he, avuga ko atakwerekeza muri Amerika cyangwa ngo asubire mu Burayi.

Nk’uko Fabrizio Romano yabitangaje ngo yavuze ko ‘Shampiyona yo muri Arabiya Sawudite iruta MLS.’

‘Nzi neza 100 ku ijana ko ntazasubira mu ikipe iyo ari yo yose yo mu Burayi. Nafunguye inzira muri shampiyona yo muri Arabiya Sawudite none abakinnyi bose barimo kugana hano.’

Yongeyeho ati “Nsinteze kugana izina y’umupira w’i Burayi rwose, kuri ubu namaze kwerura ko inzira iganayo yafunzwe.”

Yakomeje avuga ko ku myaka 38 ye, abona umupira w’amaguru wo ku mugabane w’Uburayi watakaje umwimerere. Shampiyona yonyine kuri we ifite ireme kandi iri ku rwego rwo hejuru kurenza izindi zose avuga ko ari ‘Premier League’.

Shampiyona yo muri Espagne ntabwo ifite ireme ryiza. Shampiyona ya Portugal ni shampiyona nziza, ariko nayo ntabwo ari shampiyona yo ku rwego rwo hejuru. Shampiyona y’Ubudage ngira ngo nayo yatakaje byinshi. Nzi neza ko ntazongera gukina i Burayi. Ndashaka gukina muri Arabiya Sawudite.

Ikipe ya Cristiano iherutse gusinyana na Marcelo Brozovic mbere yuko ihagarikwa ishyirwa mu bikorwa isinyishwa ry’abakinnyi ritangira muri Nyakanga.

Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Porutugali yakomeje agira ati: “Mu mwaka umwe, abakinnyi benshi kandi bakomeye bazaza muri Arabiya Sawudite.”

Mu mwaka umwe shampiyona yo muri Arabiya Sawudite izarenga shampiyona ya Turukiya na shampiyona y’Ubuholandi.

Cristiano ati “Abakinnyi bamaze kugera hano ntabwo bameze nk’uko perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi yabivuze. Jota na Neves ni abakinnyi bakiri bato.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *